Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

COPEDU PLC Yahawe igikombe cy’indashyikirwa mu bigo by’imari byitabiriye imurikagurishwa i Rwamagana

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2019, COPEDU PLC yahawe igikombe cy’indashyikirwa mu bigo by’imari byitabiriye imurikagurisha ryateguwe na PSF - Intara y’Iburasirazuba, ryaberaga mu Karere ka Rwamagana kuva tariki ya 13 kugeza 22 Kanama 2019, yizeza abakiriya bayo ko izakomeza kubaha serivisi nziza.

Muri stand ya COPEDU PLC hatangirwaga serivisi zitandukanye zirimo gufungura konti ku bakiriya bashya, kubitsa no kubikuza ndetse n’ibisobanuro kuri serivisi zitandukanye zitangwa n’iki kigo cy’imari. Nk’uko Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubucuruzi abitangaza, COPEDU PLC yitabiriye iri murikagurisha murwego rwo kwegereza abakiriya bayo serivisi batiriwe bajya gutonda umurongo ku ishami kandi basize ibicuruzwa byabo.

COPEDU yaboneyeho gushishikariza abacuruzi, koperative n’ibindi bigo byitabiriye imurikagurisha, gukorana nayo by’umwihariko bakazirikana ko yabashyiriyeho ubwoko bw’inguzanyo yitwa Umurabyo Uratinda, itangwa mu minsi itatu gusa. Iyi nguzanyo ifasha abakiriya gukora amasoko, kwishyura imisoro, gutunganya umusaruro n’indi mirimo yihutirwa ibyara inyungu. Muri iyi expo, abakiriya bashishikarijwe gukoresha ikarita ya COPEDU PLC (debit card) kuri ATM na POS iyo ariyo yose mu rwego rwo kubarinda gutonda umurongo no kugendana amafaranga.


views 41 / comment(0)

Leave comment